Ambasaderi Shakilla yahuye n'abanyarwanda baba muri Maroc.
Kuri uyu wa 16/12/2023 abanyarwanda baba muri Maroc bahuriye I Rabat mu rwego rwo kwakira ndetse no kuganira na Ambassaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc Madamu Shakilla KAZIMBAYA UMUTONI.
Mu Ijambo rye, Ambassaderi w’ u Rwanda muri Maroc, Madamu Shakilla KAZIMBAYA UMUTONI yasabye abanyarwanda baba muri Maroc kurangwa n’ indangagaciro z’umuco nyarwanda aho bari hose zirimo gukunda igihugu, kugira ubumwe, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gukorana umwete umurimo bashinzwe kuko aribyo bizatuma bagera ku musaruro igihugu kibitezeho.
Abanyarwanda baba muri Maroc basaga ijana na makumyabiri bakaba biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga muri za kaminuza ziri mu mijyi itandukanye y’iki gihugu kubera umubano mwiza uri hagati ya Maroc n’u Rwanda.
Abanyarwanda baba muri Maroc kandi barimo abanyempano batandukanye haba mu bugeni n’ibindi bakaba bageneye Ambasaderi Shakilla KAZIMBAYA UMUTONI impano mu rwego rwo kumwifuriza ikaze.
Itorero Icyeza cy’Indatwa ry’abanyarwanda baba Muri Maroc ryasusurukije abitabiriye igikorwa mu mbyino gakondo zibereye ijisho abari aho bose bacinya akadiho.