Abanyarwanda baba muri Maroc bizihije umuganura 2026
Mu rwego rwo Kwizihiza Umuganura, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, Ambassaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc Madamu Shakilla KAZIMBAYA UMUTONI yakiriye mu Rugo rwa ambasade( official Residence) ruherereye mu murwa mukuru i Rabat, abanyarwanda baba muri iki gihugu bagizwe ahanini n’urubyiruko rwiga muri Maroc maze basangira Umuganura.
Mu Ijambo rye, Ambasaderi Shakilla yasobanuriye urubyiruko akamaro k’ umuganura mu gushimangira indangagaciro remezo z'umuco nyarwanda nko gukunda igihugu, ubupfura, gukunda umurimo n'ubumwe. Yashimiye kandi Leta y’Ubumwe irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME yo yagaruye Umuganura maze n’abanyarwanda baba mu mahanga bakagira amahirwe yo kuwizihiza.
Ku banyarwanda baba mu mahanga, Ambasaderi Shakilla yabibukije ko umuganura ubafasha gusabana no kutibagirwa umuco wabo. Yabibukije kandi kwirinda imyitwarire mibi yose ihabanye n'indangagaciro nyarwanda by’umwihariko birinda ibiyobyabwenge.
Uretse gusangira umuganura no guha abana amata nk'ikimenyetso cyo kurerera u Rwanda ahazaza h’ejo, ibirori byabaye umwanya mwiza wo kwiyibutsa umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, n’umuvugo byongeye gukumbuza urubyiruko umuco w’igihugu cyabo.