| News |

Abanyarwanda baba muri Maroc bizihije umuganura 2026

Mu rwego rwo Kwizihiza Umuganura, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, Ambassaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc Madamu Shakilla KAZIMBAYA UMUTONI yakiriye mu Rugo rwa ambasade( official Residence) ruherereye mu murwa mukuru i Rabat, abanyarwanda baba muri iki gihugu bagizwe ahanini n’urubyiruko rwiga muri Maroc maze basangira Umuganura. 

Mu Ijambo rye, Ambasaderi Shakilla yasobanuriye urubyiruko akamaro k’ umuganura mu gushimangira indangagaciro remezo z'umuco nyarwanda nko gukunda igihugu, ubupfura, gukunda umurimo n'ubumwe. Yashimiye kandi Leta y’Ubumwe irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME yo yagaruye Umuganura maze n’abanyarwanda baba mu mahanga bakagira amahirwe yo kuwizihiza.

Ku banyarwanda baba mu mahanga, Ambasaderi Shakilla yabibukije ko umuganura ubafasha gusabana no kutibagirwa umuco wabo. Yabibukije kandi kwirinda imyitwarire mibi yose ihabanye n'indangagaciro nyarwanda by’umwihariko birinda ibiyobyabwenge. 

Uretse gusangira umuganura no guha abana amata nk'ikimenyetso cyo kurerera u Rwanda ahazaza h’ejo, ibirori byabaye umwanya mwiza wo kwiyibutsa umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, n’umuvugo  byongeye gukumbuza urubyiruko umuco w’igihugu cyabo. 


  | News |

Amb. Shakilla participe à une formation en cyberdiplomatie, destinée aux ambassadeurs africains accrédités au Maroc

Le 13 octobre à Rabat, Amb. Shakilla Umutoni a pris part à une formation en cyberdiplomatie, destinée aux ambassadeurs africains accrédités au Maroc.
Découvrir →
  | News |

Amb. Shakilla partage l’expérience du Rwanda en matière d’utilisation du sport pour promouvoir le leadership chez les filles et les femmes

Le 09 octobre à Casablanca, dans le cadre de l’Africa Sports Expo, l’ambassadrice Shakilla Umutoni a participé à une table ronde diplomatique sur le…
Découvrir →
  | News |

Amb. Shakilla rencontre le PDG de MASEN.

Le 08 octobre à Rabat, Amb. Shakilla Umutoni a pris part au Carrefour Diplomatique de la Fondation Diplomatique, qui a accueilli M. Tarik MOUFADDAL,…
Découvrir →
  | News |

Amb. Shakilla échange avec la première cohorte d’étudiants Rwandais en formation professionnelle au Maroc

Le 25 septembre à l’Ambassade, Amb. Shakilla K. UMUTONI a reçu la première cohorte d’étudiants rwandais qui vont suivre des formations…
Découvrir →
  | News |

Amb. Shakilla K. UMUTONI participe à la CGC World Cup Morocco

Le 10 septembre à Casablanca, l’Amb. Shakilla K. UMUTONI a assisté à la CGC World Cup Morocco, une compétition réunissant les meilleurs techniciens en…
Découvrir →
  | News |

Célébration de 21 ans de conservation des gorilles au Rwanda

Le 4 septembre 2026, le Rwanda a célébré la 21ᵉ édition de Kwita Izina, la cérémonie de dénomination des gorilles, qui met à l’honneur plus de deux…
Découvrir →
  | News |

Amb. Shakilla participe au carrefour Diplomatique qui accueille la Ministre de l'Economie et des Finances du Maroc

Le 2 septembre à Rabat, Amb. Shakilla Umutoni a participé au Carrefour Diplomatique organisé par la Fondation Diplomatique, qui a accueilli Mme Nadia…
Découvrir →
  | News |

Le SG de la Fédération Rwandaise de Football en visite au Maroc

Le 02 septembre, Amb. Shakilla Umutoni a reçu à l’Ambassade M. Bonnie  Mugabe, Secrétaire Général de la Fédération Rwandaise de Football (FERWAFA) ,…
Découvrir →
  | News |

Amb. Shakilla participe au lancement du Programme national de lutte contre les stéréotypes et de diffusion de la culture de l’égalité

Le 22 juillet à Rabat, l’Amb. Shakilla Umutoni a participé à la rencontre nationale de lancement du Programme national de lutte contre les stéréotypes…
Découvrir →
-->